Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, ni bwo FERWAFA yemeje ko aya makipe y’ubukombe yo muri Sudani atazagaragara muri iri rushanwa, kuko amasezerano n’uburenganzira bafite byo gukina mu Rwanda bigarukira gusa muri "Rwanda Premier League", bityo akaba atemerewe guhatanira igikombe gifungurira amarembo ikipe igitwaye gukina imikino Nyafurika (CAF Confederation Cup).
Uretse ayo makipe y’abashyitsi, amakipe yose asanzwe akina Icyiciro cya Mbere yemeje kwitabira. Muri yo harimo ibihangange nka APR FC ifite igikombe giheruka, Rayon Sports, Police FC, Kiyovu Sports, Mukura VS na AS Kigali.
Hari kandi na Gasogi United, Marine FC, Musanze FC, Gorilla FC, Gicumbi FC, Amagaju FC, Bugesera FC, AS Muhanga, Rutsiro FC na Etincelles FC.
Mu cyiciro cya kabiri, amakipe 10 ni yo yamaze kwiyandikisha guhatana n’ayo mu cya mbere. Ayo ni: Intare FC, Nkombo FC, Unity FC, UR FC, Nyanza FC, Vision FC, Motar FC, CITY Boys, La Jeunesse na Muhazi United FC.
Agashya k’uyu mwaka ni uko n’amakipe yo mu cyiciro cya gatatu atatanzwe, aho Imanzi FC na Teleos Arrows na zo zatanze ubusabe bwo kwisobanura n’abakuru.
Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Amahoro cya 2026 izatangira mu ntangiriro za Mutarama umwaka utaha.
Amakipe yose azaba afite intego yo kwambura igikombe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, iheruka kucyegukana mu 2025 itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.
Leave a Comment