Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatanze inkunga y'ibihumbi 100$, asaga miliyoni 150 Frw, kugira ngo afashe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rigiye kubera i Kigali.
Uku gutera inkunga kwemejwe binyuze mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu hagati y'ubuyobozi bw'iyi kipe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan, ni we wasinye kuri aya masezerano afatanyije na Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa CECAFA, Jean Sseninde.
Yasir Hassan yasobanuye ko aya mafaranga agamije gushimira u Rwanda uburyo rwakiriye iyi kipe neza igakina Shampiyona y'imbere mu gihugu y'umwaka ushize.
Yagize ati "Twishimiye gushyigikira irushanwa ry’uyu mwaka natwe tumaze kwitabira inshuro nyinshi kuko ni ishimwe ry’uko twakiriwe mu Rwanda ndetse n'uko twitaweho kuva twarugeramo."
Uyu muyobozi yaciye amarenga ko bazakomeza gukina Shampiyona y’u Rwanda no mu mwaka utaha w’imikino uzatangira muri Nzeri 2026.
Uretse gutanga iyi nkunga, Al Hilal SC iri mu makipe 12 azitabira iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002 rizatangira tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Iyi kipe yashyizwe mu Itsinda C izacakiranamo na Rayon Sports ndetse na Tusker FC yo muri Kenya hamwe na KVZ FC yo muri Zanzibar.
Leave a Comment