Uyu
musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, yafashe indege mu ijoro ryatambutse aho
agiye gusinyira iyi kipe ikina icyiciro cya mbere amasezerano y’umwaka umwe.
Nsabimana
ni umwe mu bakinnyi batarakunze kwemera akarengane muri Gikundiro, aho rimwe na
rimwe yahagarikaga imyitozo kubera kudahembwa no kumuberamo ibirarane.
Umwuka
mubi hagati ye n’ubuyobozi yahozagaho igitutu, bwatumye adahabwa agaciro mu
ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025/26, aho atigeze akinishwa ndetse rimwe na rimwe
akirukanwa no ku myitozo.
Yaje
gusaba gutandukana n’iyi kipe bikomeza kwanga kuko na yo yamushinjaga guta
akazi, afata umwanzuro wo kuyirega muri FERWAFA yifuza ko yarekurwa akishakira
indi kipe.
Nyuma
y’ubwumvikane bw’impande zombi, ku wa mbere w’iki cyumweru, nibwo Rayon Sports
yaje gutangaza ko yatandukanye n’iyi kipe ndetse nawe arabyiyemerera.
Nsabimana
Aimable yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports,
ahakina umwaka w’imikino 2023/24 mu gihe mu mpeshyi ya 2024 yari yongereye
amasezerano y’imyaka ibiri.
Nsabimana
Aimable yanyuze mu makipe arimo Marine FC, APR FC, Kiyovu Sports, ndetse akaba
atari ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda, kuko yigeze gukinira ikipe ya
Minerva Academy FC yo mu Buhinde.
Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe mu Rwanda
