Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo Imurora Hakizimana Japhet utoza mu Magaju FC na Ndatimana Olivier ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje mu mikino iheruka.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, rivuga ko aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki, mu rwambariro no ku kibuga kugeza igihe Komisiyo ishinzwe Imyitwarire izafata icyemezo cya nyuma.
Imurora Hakizimana Japhet usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b'Amagaju FC arashinjwa kugira uruhare mu kugena ibiva mu mukino wabahuje na Musanze FC ku wa 17 Mata 2026.
Ibi bishingiye ku majwi yagiye hanze yumvikanamo uyu mutoza asaba umunyezamu wa Musanze FC Habarurema Gahungu kuza kwitsindisha kugira ngo Amagaju FC atsinde uyu mukino.
Muri aya majwi, Imurora yumvikana yizeza uyu munyezamu ibanga agira ati "Ntugire ikibazo njyewe ngira ibanga, nuwakubwira ngo namuvugishije yaba akubeshya."
Nubwo uyu mukino warangiye Amagaju FC atsinze ibitego 2-0 nk'uko byari byasabwe, nyuma y'umukino uyu mutoza yahakanye iby'aya majwi yivuye inyuma, agira ati "Amajwi nayumvise nk’uko namwe mwayumvise. Ijwi si iryanye, sinigeze mvugana n’uwo muntu."
Ikipe ya Musanze FC yasabye ko Imurora ahanishwa guhagarikwa imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda ndetse Amagaju FC agaterwa mpaga.
Ku rundi ruhande Ndatimana Olivier ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC yahanwe nyuma y'uko agaragaye asuka ibisa n’ifu bivanze n'amasaka mu kibuga cya Kigali Pele Stadium.
Ibi byabaye mbere y'umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1 ku wa 22 Mata 2026, ibintu benshi bahuje n'amarozi.
FERWAFA yatangaje ko ibihano byafatiwe aba bombi byafashwe hashingiwe ku ngingo ya 2.1 n'iya 2.3.3 z'Amategeko agenga imyitwarire, yizeza abakunzi b'umupira ko izakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y'umupira w'amaguru.

