Axel Mpoyo  wa APR BBC yagarutse ku bihano yafatiwe na ferwaba

Axel Mpoyo wa APR BBC yagarutse ku bihano yafatiwe na ferwaba

Axel Mpoyo wa APR BBC yagarutse ku bihano yafatiwe na ferwaba

Axel Mpoyo  wa APR BBC yagarutse ku bihano yafatiwe na ferwaba
Umukinnyi wa APR BBC  Axel mpoyo yavuze ko imyiteguro y’ikipe iri kugenda neza, ndetse ko akomeje gukora imyitozo yo kugaruka mu bihe byiza nyuma y’imvune, anasobanura uko byagenze kugeza afatiwe ibihano byo kutitabira ikipe y’Igihugu.mukiganiro yagiranye na RBA

Yavuze ko buri munsi akorana n’umuganga wita ku bakinnyi (physiotherapist) witwa Fabrice, kandi ko ubuzima bwe bugenda burushaho kumera neza.

Buri munsi ndimo gutera intambwe nziza. Nizeye ko mu byumweru biri imbere nzaba namaze gukira neza kandi nkemererwe kongera gukina nta kibazo.

Agaruka ku bihano yafatiwe, yavuze ko byabatunguye kuko mbere yabyo yari yarandikiye Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda asobanura impamvu ze, aho yavuze ku buzima bwe, umutwaro w’imikino yari afite ndetse anagaruka ku bijyanye n’ubwishingizi n’inyunganizi (compensation).

Yasobanuye ko iyo baruwa itari igamije kwanga guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

“Ntabwo nari nanze guhamagarwa. Ahubwo nababwiye uko ubuzima bwanjye bwari buhagaze kandi mbamenyesha ko nifuza gukinira igihugu, ariko hakabaho ubwumvikane ku bijyanye n’ubuzima bwanjye.”

Yongeyeho ko nyuma y’iyo baruwa yagiranye inama n’abayobozi b’ishyirahamwe, bamaze iminota hagati ya 5 na 10 baganira ku buzima bwe, ubuvuzi, ubwishingizi ndetse n’inyunganizi, bamubwira ko bazamusubiza nyuma y’ibiganiro. Gusa yavuze ko ari bwo bwa nyuma bavuganye mbere y’uko afatirwa ibihano.

Uyu mukinnyi yanashimangiye ko ikibazo cy’inyunganizi kitari cyo cyonyine cyaganiriweho.

“Abantu benshi bibanze ku bijyanye n’inyunganizi, nyamara ibyo byari kimwe gusa mu bintu bine navuze. Icy’ingenzi cyari ubuzima bwanjye n’uko nakwitabazwa ntagize ibyago byo kongera gukomereka.”

Yanakomoje ku kuba atari ubwa mbere asiba ubutumire bw’ikipe y’Igihugu, avuga ko buri gihe yabaga afite impamvu zumvikana. 
Yatanze urugero rwa AfroBasket iheruka, aho yageze mu mwiherero ndetse akitoza icyumweru kimwe mbere yo kubwira umutoza ko atari ameze neza. Nyuma yaje gusanga yongeye gushwanyuka agace ka meniscus mu ivi, bituma akenera kongera kwivuza.

Ku bijyanye n’ubufatanye na APR BBC muri iki kibazo, yavuze ko impande zombi zikomeje gushaka uburyo ikibazo cyakemuka mu bwubahane, kuko zibona ko ibihano yafatiwe bitubahirije ubutabera.

Yasoje avuga ko yizeye ko ubujurire bwabo buzagira icyo butanga.

“Twizera ko nitwicara hamwe tukaganira neza, tuzagera ku gisubizo cyiza. Ubu ni cyo ndimo gushyiramo imbaraga nyinshi.”

Mu gusoza ikiganiro, yavuze ko APR BBC ikomeje imyiteguro yayo n’icyizere, aho yavuze ko bafite ikipe ikomeye igizwe n’abakinnyi bafite ubunararibonye, biteguye guhatanira intego zikomeye mu marushanwa ari imbere.








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now